Ngoma ya sacyega (1) :

Sacyega yari umuhannyi w'ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma.

Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura.

Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati «uzanshakire imvi zitari ku mutwe,
unshakire kimwa kimwa imisozi,
unshakire ibumbabumba igarikabiganza,
Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n'ingongo iyakeba iyatandukanya.
Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.»

Abagaragu b'umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa.

Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga.

Mu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba.

Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n'umugore we n'abakwe be baririra, Ngoma na nyina ntibamenya amarengero yacyo.

Ngoma ariko araza ashikuza ukuguru kwari gusigaye ariruka, ashyira nyina.

Se abibonye abaka icumu amwirukaho, agira ngo arimutere.

Abandi bati: "sigaho wikwiteranya na Sakabaka ! "

Bukeye abakwe baherekeza Sacyega bajya ibwami.

Ngoma na we yenda amasaka yari yameze uwo munsi, yenda imiheha, yenda intorezo n'uruho, arahambira, akurikira se, se agenda amucyaha inzira yose ngo nasubire imuhira; umwana akanga gusubirayo, bagira aho bagera bakicara bakarya, ntibamuhe.

Baragenda bagera ibwami. Sacyega akoma yombi, ati «Nyagasani ibyo mwantumyeho narabibuze, ahasigaye nimukore icyo mushaka.»

Nuko umwami atumiza Ruhuga ye, ati «nimumwicaze.» ../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ngoma ya sacyega (2) ...


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :